Burera: Abaturage bibukijwe akamaro ka gahunda ya “Uruhare rwanjye mu Isibo”

Nov 7, 2025 - 06:54
Burera: Abaturage bibukijwe akamaro ka gahunda ya “Uruhare rwanjye mu Isibo”

Abaturage b'Akarere ka Burera ho mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda, bibukijwe akamaro ka gahunda ya “Uruhare rwanjye mu Isibo”.

Byagarutsweho muri iki Cyumweru na Mukamana Soline, Umuyobozi w'aka Karere kari muri dutanu tugize Intara y'Amajyaguru, ubwo yari yitabiriye gahunda y'Igitondo cy'Isuku mu Murenge wa Kinyababa mu Kagali ka Bugamba.

Mukamana yabwiye abaturage b'aka Karere ko “Uruhare rwanjye mu Isibo” na gahunda y'Igitondo zy'Isuku, ari zimwe mu ngamba zafashwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Burera hagamijwe kwimakaza isuku n'isukura. 

Yunzemo ati:“Ntabwo ari ibyo gusa, kuko izi gahunda zombi zigamije ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage”.

Yakomeje agira ati:“Zigamije kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, amakimbirane mu miryango, kwimakaza isuku, ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage kutishora mu biyobyabwenge ndetse no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose”.

Akomoza ku ndwara ziterwa n'isuku idahagiye, Meya Mukamana, yasabye abaturage kugira isuku cyane ko urugo rufite isuku igaragara no kubarugize.

Abakorera muri za Santire z'Ubucuruzi, nabo yaboneyeho kubibutsa umuco w'isuku, cyane ko baganwa n'abantu b'ingeri zitandukanye.

Mukamana yasabye kandi abaturage b'aka Karere kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza.

Muri izi gahunda, yagarutse kuri Ejo Heza, Mituweli, koboneza urubyaro, kwitabira umurimo no kuwunoza hagamijwe kwiteza imbere no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

Yabibukije kandi ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye, abasaba kuwubumbatira no kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.

Yabasabye kwirinda ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge birimo “Ubusinzi, Ubucuruzi bwa Magendu, kwambuka Umupaka bitubahirije amategeko n’ibindi binyuranyije n’amategeko”.

Amafoto

ImageUmuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Soline

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0
Habimana jean Paul Theupdate journalist